
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko rwataye muri yombi Ingabire Clement, wari umukozi ushinzwe ibikorwa by’ubwubatsi (Senior Civil Engineer) mu Mujyi wa Kigali ukurikiranweho ibyaha bifitanye isano na ruswa.
Bivugwa ko mubyo akurikiranyweho birimo kudasobanura inkomoko y’umutungo ndetse n’iyezandonke nk’uko RIB yabitangaje.
Mu butumwa RIB yanyujije ku rukuta rwayo rwa X, bwagiraga buri “RIB yafunze Ingabire Clement, umukozi ushinzwe ibikorwa by’ubwubatsi (Senior Civil Engineer) mu Mujyi wa Kigali ukurikiranweho ibyaha bifitanye isano na ruswa birimo kudasobanura inkomoko y’umutungo ndetse n’iyezandonke hashingiwe ku iperereza yari amaze iminsi akorwaho.”
“Ukekwaho ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, dosiye ikaba yoherejwe mu Bushinjacyaha. RIB irongera kwibutsa abakoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite kubihagarika kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.”
Byakomeje bugira buti “RIB kandi iraburira abantu kutemera kwandikwaho imitungo itari iyabo mu buryo bwo gufasha abanyabyaha guhisha imitungo babonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko nabo itegeko ribafata nk’abafatanyacyaha.”
Itegeko N°54/2018, ryo ku wa 13/08/2018, ryerekeye kurwanya ruswa mu ngingo ya 4, rivuga ko “Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.”
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.