AmakuruUbutabera

RIB yafunze Prof. Omar Munyaneza wayoboye WASAC n’abandi babiri bakoranye

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze uwahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) Prof. Omar Munyaneza, n’abandi bayobozi babiri bakoranye, bakurikiranyweho gukora ibyaha bya ruswa, itonesha no gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

 

Inkuru y’itabwa muri ry’abo bakozi ba WASAC, RIB yaritangaje kuri uyu wa Kane tariki 7 Kanama 2025, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X.

 

Iti “RIB yafunze uwahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) Prof. Omar Munyaneza, n’abandi bayobozi babiri bakorera muri icyo kigo. Bakurikiranyweho gukora ibyaha bya ruswa, itonesha, gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.”

 

“Ubu bafungiye kuri Sitasiyo za RIB Kimihurura na Kicukiro mu gihe hatuganywa dosiye yabo kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

 

Yakomeje igira iti “RIB irashimira abantu bagize uruhare mu gutuma ibi bikorwa bitahurwa. Irakomeza kandi kuburira abantu kudakoresha umwanya w’akazi mu nyungu zabo bwite kuko bihanwa n’amategeko kandi ko izakomeza kubirwanya kubw’ineza ya rubanda.”

 

Prof. Munyaneza yagizwe Umuyobozi Mukuru wa WASAC muri Nzeri 2023, nyuma y’uko yari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Yasimbuwe kuri uwo mwanya na Dr. Asaph Kabaasha, ku wa 17 Nyakanga 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button