AmakuruUbutabera

RIB yataye muri yombi abantu barindwi barimo na Noteri bakurikiranyweho kugurisha ubutaka butari ubwabo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwagaragaje abantu barindwi barimo abagabo bane n’abagore batatu rwataye muri yombi, bari bamaze iminsi mu bikorwa byo kugurisha ubutaka butari ubwabo.

Mu berekanywe, harimo noteri wigenga, umu-agent w’Irembo n’umukomisiyoneri w’ubutaka n’abandi bafatanyaga mu bikorwa byo kuranga, kugurisha no kwakira abafaranga y’ikiguzi n’abandi.

Kugira ngo abo bantu batahurwe, byaturutse ku makuru ubwo umwe mu bo bagurishije ubutaka yasabye icyangombwa cyo kubaka agasanga ntibukiri mu mazina ye, atanga ikirego kuri RIB, nayo ikoze iperereza ita muri yombi abari bihishe inyuma y’uyu mugambi.

RIB yavuze ko umuyobozi w’iri tsinda yafashwe arambagiza ikibanza yigize umukiliya agasaba nimero ikiranga (UPI), kugira ngo uwo mukozi w’Irembo amufashe kukibonera icyangombwa no kumenya amazina bwite ya nyiracyo. Nyuma uyu mukozi yamufashaga gukora inyandiko itanga uburenganzira bwo guhagararirwa (Procuration).

Iyo amazina ya nyiracyo yamaraga kuboneka, hakorwaga inyandiko mpimbano itanga uburenganzira bwo guhagararirwa, bagashaka uwo bayiha uzabafasha mu kugurisha ubwo butaka mu izina rya nyirabwo. Nyuma, ya nyandiko bakayijyana kwa noteri wigenga akemeza ko ari iy’umwimerere kandi abibona ko, nyir’ubutaka adahari ndetse n’ibisabwa bituzuye nk’uko amategeko abiteganya.

Bivugwa ko abagore batatu barimo aribo bandikwagwaho ibibanza n’umuyobozi w’itsinda hanyuma bikagurishwa mu mazina yabo. Aba bagore babaga batoranyijwe n’uyu muyobozi nk’uko Igihe dukesha iyi nkuru cyabyanditse.

Abakekwa bafashwe bamaze kugurisha ikibanza kimwe gifite agaciro ka 15.000.000 Frw, gusa amakuru avuga ko bari bafite umugambi wo kugurisha n’ibindi.

 

Aba bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, mu gihe byabahama bakaba bashobora guhanishwa igifungo kuri hagati y’imyaka irindwi n’icumi iri hagati ya miliyoni imwe n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda bitewe n’imyanzuro y’inkiko.

RIB yongeye kwibutsa abagura imitungo itimukanwa kujya bashaka amakuru yuzuye kuri yo mbere yo kwishyura amafaranga yabo mu rwego rwo kwirinda kugura ibyibwe. Iranibutsa abafite imitungo itimukanwa kujya bibuka kureba ko imitungo yabo ikibanditseho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button