AmakuruImibereho myizaKwibuka

RP Musanze College yubakiye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi inzu ya miliyoni 18 

Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro College ya Musanze, RP Musanze College, ryashyikirije Nyiraruyange Marie Jeanne warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi inzu yatwaye miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nzu yashyikirijwe Nyiraruyange, iri mu Mudugudu wa Mwanganzara Akagari ka Mburabuturo, Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze, aho yari asanzwe atuye n’umuryango we mu nzu yari yarangiritse yenda guhirima.

Inzu yashyikirijwe uyu muturage ni inzu igezweho y’ibyumba bitatu n’uruganiriro, (Salo), igikoni cyo hanze, ubwiherero n’uruzitiro ndetse yahawe n’intebe zo mu ruganiriro n’ibitanda byo mu byumba kandi yavugururiwe n’ikiraro cy’inka.

Nyiraruyange wubakiwe, avuga ko mbere yari abayeho nabi cyane kuko imvura yagwaga akanyagirwana n’umwana we kandi ko n’imyambaro yabo basangaga yandujwe n’ibyondo byahanukanaga n’imvura.

Ati “Ntarubakirwa nari ndiho nabi kuko n’utwo nabonaga byaba ibyo kurya cyangwa imyambaro byose byanyagirwaga kuko no muri salo haravaga. Nabyakiriye neza cyane kuko mbonye icumbi ryiza. Ndashimira cyane ubuyobozi n’abanyeshuri b’iri Shuri ku bwitange bakoranye kuko numvishe nanjye mfite agaciro. Ubwo iyi nzu ihindutse nkaba ntakinyagirwa, nanjye ngiye kwihingamo ubushobozi bwo kuyifata neza.”

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro Ishami rya Musanze, Abayenga Emile, avuga ko bihaye intego yo kujya buri mwaka bubakira umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije ubushobozi bakusanya ubwabo, ubunyenyi n’imbaraga z’abanyeshuri biga ubwubatsi kandi ko bazakomeza no gukemura bimwe mu bibazo bikibangamiye abaturage batishoboye.

Ati “Buri mwaka tureba Uwarokotse Jenoside udafite aho aba cyangwa uba ahameze nabi hashaje tukamwubakira kandi dufasha n’abandi batishoboye mu gukemura bimwe mu bibazo bicyugarije umuryango. Hari igihe umunyeshuri yiga kubaka yongera agasenya ariko twabonye ibyiza ari uko bakubaka iby’ukuri bigira akamaro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Théobald, yashimye uruhare RP Musanze College igira mu guteza imbere abaturage, asaba ko n’andi mashuri yakwigiraho kuko bagifite imiryango igera ku 130 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagikeneye amacumbi.

Yagize ati “Turashimira RP Musanze College ariko ni n’umwanya wo kongera kwibutsa n’ibindi bigo biri mu Karere ko nabyo bikwiye kugira uruhare mu gufasha abo begeranye. Uyu ni umuganda baduhaye ariko n’iyo tuganira n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi usanga bashimira leta ku bufasha butandukanye yagiye itanga.”

Yakomeje agira ati “Mu Karere ka Musanze dufite imiryango igera kuri 98 ifite inzu zishaje zikenewe gusanwa ndetse n’izindi 32 tugomba kubaka kuko zo zishaje cyane.”

Rwanda Politechnic Musanze College, isanzwe ifasha abaturage bayituriye mu bikorwa by’iterambere, ubuzima, gutanga amahugurwa y”imyuga mu ngeri zitandukanye, koroza abaturage amatungo, kubagezaho amashanyarazi n’ibindi.

Kuri ubu imaze kubakira inzu 4 imiryango y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye mu mirenge itandukanye ndetse bafite intego y’uko buri mwaka bazajya bubakirwa umwe muri miryango y’Abarokotse utishoboye.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button