
RSB igiye kujya itanga Ikirango cyo kwimakaza uburinganire
Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, kigiye kujya giha ibigo bitandukanye ikirango cyo kwimakaza uburinganire mu mikorere yabyo.
Iki kirango kizajya gihabwa ikigo cyagaragaje impinduka mu kwimakaza ihame ry’uburinganire zirimo korohereza abagore babyaye kwita ku bana babo, kugaragaza uburinganire mu mirimo ihabwa abakozi b’abagore n’abagabo n’uburyo bahembwamo.
Kuva mu 2018 hari hariho gahunda yakorwaga n’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu, GMO, yo guha icyemezo cy’ubuziranenge bimwe mu bigo byimakaje ihame ry’uburinganire mu mikorere yabyo.
Mu nama yahuje Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu, Ikigo Gitsura Ubuziranenge, RSB, n’izindi nzego kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025, hemejwe ko RSB igiye kujya itanga Ikirango cyo kwimakaza uburinganire.
Umuyobozi wa GMO, Umutoni Gatsinzi Nadine, avuga ko iyi gahunda bayitangiriye mu bigo by’abikorera kuko ari ho hagaragaraga icyuho mu kwimakaza uburinganire.
Yagize ati “Iyo urebye mu bigo bikora ibijyanye n’ikoranabuhanga cyangwa ubwubatsi usanga umubare munini haba mu bakozi bo hasi cyangwa mu buyobozi ari abagabo. Kugira ngo iyi gahunda igerweho bisaba ko abayobozi babyumva kandi bagahozaho, haba mu nzego za Leta n’izabikorera kuko ni inyungu zacu twese.”
Umuyobozi Mukuru wa RSB, Murenzi Raymond, avuga ko iki Ikirango kizagirira akamaro abazaba bagifite kuko n’amasoko mpuzamahanga asigaye asaba ibicuruzwa kwerekana ko igihe byakorwaga byujuje ihame ry’uburinganire.
Yagize ati “Twagiye tubona ibicuruzwa byacu bijya ku masoko mpuzamahanga bakabaza ko ihame ry’uburinganire ryubahirijwe igihe hakorwaga ibi bicuruzwa. Niyo mpamvu rero twashyizeho ikirango cy’ubuziranenge gishobora guhabwa ibicuruzwa bitandukanye bigera kuri ayo masoko mpuzamahanga kugira ngo aho tutabashaga kugera naho tuhagere.”
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, avuga ko kugira ngo uburinganire bugerweho bisaba kureba ikibazo nyamukuru gituma butagerwaho kigakemurwa, asaba ibigo byose kurushaho kubahiriza ihame ry’uburinganire.
Yagize ati “Tugomba gukemura ibibazo byose bituma uburinganire butagerwaho duhereye mu mizi, ndashishikariza ibigo byose gukora ibishoboka mu kubahiriza uburinganire, bigenzura amategeko yabyo, gahunda zabyo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa.”
Ikirango kizatangwa kizajya kimara imyaka itanu, ndetse gitangirwe ubuntu uretse ku nganda nini zizajya zitanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 Frw gusa.