
Rubavu: Hatangijwe umushinga wa miliyari 10 wo kubakirwa abasenyewe n’ibiza
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangije umushinga wo kubakirwa inzu umuryango 870 yo mu Karere ka Rubavu yasenywe n’ibiza byo muri Gicurasi 2023, zizuzura zitwaye asaga miliyari 10 Frw.
Izi nzu, zizubakwa mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Muhira mu Mudugudu wa Gitebe II zituzwemo imwe mu miryango yasenyewe n’ibiza byibasiye igihugu muri Gicurasi 2023.
Ashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa izi nzu, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen (Rtd) Albert Murasira, yabwiye imiryango igiye kubakirwa ko iki gikorwa ari isezerano rya Perezida Paul Kagame risohoye.
Ati “Yantumye ngo mbabwire mukomere kandi aracyabazirikana. Iki gikorwa cyo kububakira yari yarakibasezeranyije ubwo yabasuraga nyuma yo kugirwaho ingaruka n’ibiza, kandi turacyabashimira uko mwitanze mu gutabarana.”
Yakomeje agira ati “nzu tugiye kubaka ni inzu zifite ubudahangarwa, zikomeye zigomba gukomeza kwitabwaho, zigakorerwa isuku, mugomba no kugira uburyo bwo kwifasha mukiteza imbere kuko leta na yo izakomeza kubafasha kugira ngo mwiteze imbere.”
Bamwe mu bagizweho ingaruka n’ibiza, bamaze kubakirwa, bashima Leta y’u Rwanda ko itigeze ibatererana ndetse ko yakomeje no kubaba hafi mu bihe bikomeye.
Nirere Marie Louise, ni umwe muri bo, yagize ati “Nyuma y’uko inzu yange ijyanwe n’ibiza nta cyizere nari mfite cyo kuzongera kuzahuka ariko leta yatubaye hafi idukodesheshereza inzu kugeza iduhaye naho kuba.”
Izi nzu ziri kubakwa mu buryo bw’enye muri imwe (4 in 1), aho inzu izaba ifite agaciro ka miliyoni 47Frw.
Imirimo yo kubakira abasenyewe n’ibiza mu 2023 irakomeje hirya no hino mu mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba binyuze mu mushinga CERC ushyirwa mu bikorwa na MINEMA ku bufatanye na Banki y’Isi.
Biteganyijwe ko mu turere twa Karongi, Rutsiro, Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Burera na Musanze tw’Intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba hazubakirwa imiryango 2.978 yasenyewe n’ibiza byashegeshe izi ntara muri Gicurasi 2023.