AmakuruUmutekano

Rulindo: Abantu 28 bafatiwe mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe 

Polisi y’Igihugu ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yataye muri yombi abantu 28 bo mu Karere ka Rulindo bari bari mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko bwangiza ibidukikije.

Abatawe muri yombi, bafashwe mu mukwabo wabaye mu mirenge itandukanye mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 20 Gicurasi 2025, ubwo polisi yamenyaga ko hari abaturage bitwikira ijoro bakajya gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko bakwangiza ibidukikije.

Mu bafashwe, harimo 23 bafashwe bacukura na 5 bafashwe bagura ayo mabuye mu buryo bwa magendu bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Murambi kugira ngo bakurikiranwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje aya makuru avuga ko Polisi yashyize imbaraga mu kurwanya ubu bucukuzi kuko bugira ingaruka mbi ku babukora zirimo impanuka ziteza impfu n’ubumuga kandi bwangiza n’ibidukikije.

Yagize ati “Polisi y’u Rwanda iraburira abishora mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko kubureka burundu kuko bitazabahira. Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko bugira ingaruka ku babukora zirimo kugwirwa n’ibirombe bakahasiga ubuzima abandi bakahakomerekera.”

Yakomeje agira ati”Polisi ntizihanganira na gato abakomeje kwishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, yashyize imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko n’ibindi byaha bibushamikiyeho.”

Mubyo abo bantu bafatanywe harimo ikilo cya gasegereti, bitiyo 29, inyundo za kinubi 12, imitarimba 18, amakarayi 3, ipiki, majagu n’umunzani w’isahani.

Itegeko N°58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ingingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button