
Abantu 127 bari bagiye mu bukwe bajyanye kwa muganga igitaraganya nyuma yo kugaragaza ibimenyetso birimo kuribwa mu nda bikabije, kuruka, gucibwamo no gucika intege, hakekwa ko bariye ibiribwa n’ibinyobwa bihumanye mu bukwe bari batashye.
Abo bose, bajyanywe kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Bweyeye mu Karere ka Rusizi, nyuma y’aho ku wa 15 Kanama 2025 batashye ubukwe bw’uwitwa Kajeguhakwa Félicien utuye mu Mudugudu wa Rwamisave, Akagari ka Nyamuzi mu Murenge wa Bweyeye bugacya barembye.
Kugira ngo bavurwe, byasabye Ibitaro bya Gihundwe ko byohereza abaganga babiri, abaforomo bane n’abakora muri laboratwari babiri kugira ngo bunganire abaforomo basanzwe bakorera ku Kigo Nderabuzima cya Bweyeye mu kuvura abari barembye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yemereye itangazamakuru ko ku wa 16 Kanama, babonye amakuru ko abaturage benshi bagejejwe ku Kigo Nderabuzima cya Bweyeye bavuga ko baribwa cyane mu nda, baruka, bacibwamo, bamwe banarembye.
Yagize ati “Twakurikiranye dusanga abarembye bose bavuga ko bashobora kuba barahumaniye muri ubwo bukwe batashye, basanga na benshi b’iyo miryango yabucyuje bararembye. Kugeza mu ma saa Kumi z’umugoroba w’uyu wa Gatandatu, abantu 127 ni bo bitabwagaho n’abaganga barimo 36 bari bamerewe nabi cyane na 26 bari bamaze koroherwa bitegura gutaha.”
Mu binyobwa biyakije birimo ubushera n’umutobe aribyo binakekwa ko byari bihumanye bikagira ingaruka ku babinyoye.
Kugeza ubu, abagera kuri 100 bari bamaze gusezererwa, ndetse 27 bari basigayemo nabo borohewe, ku buryo hari icyizere ko basezerwa mu masaha ya mu gitondo.