AmakuruUbutaberaUmutekano

Rusizi: Umugabo w’imyaka 63 yatawe muri yombi agiye kwangiza iberendera ry’Igihugu

Umugabo qitwa Bwarikera Bonaventure w’imyaka 63 yafatiwe mu Mudugudu wa Ituze, Akagari ka Kizura Umurenge wa Gikundamvura, Akarere ka Rusizi, kuri uyu wa 13 Nyakanga 2025 agiye kwangiza ibendera ry’Igihugu.

 

Uyu mugabo yagerageje kwangiza ibendera ry’Igihugu ahagana saa munani z’amanywa kuri iki cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025, ubwo yageraga ku Biro by’Akagari ka Kizura afite umupanga n’icupa ry’inzoga rya Mützig, akata injishi y’ibendera ry’Igihugu, afata ibendera araryirukankana.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura, Sindayiheba Aphrodice, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru, ko uyu mugabo yari asanzwe afite imyitwarire itari myiza kuko ngo abamuzi bavuga ko iyo amaze gusinda avuga nabi igihugu n’ubuyobozi bwacyo.

 

Ati “Icyabimuteye nta bwo akivuga. Tugiye kumushyikiriza RIB Sitasiyo ya Muganza ngo akurikiranwe.”

 

Gitifu Sindayiheba yasabye abaturage gukunda igihugu no kubaha ibirango byacyo.

 

Uyu mugabo ubundi avuka mu karere ka Karongi akaba akora akazi ko gupagasa mu Murenge wa Bugarama ari na ho yanywereye mbere y’uko yambukana icupa ry’inzoga akajya mu Murenge wa Gikundamvura ari naho yakoreye icyo cyaha.

 

Itegeko No 30/2018 ryo ku wa 31/11/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo zijyanye n’imikoreshereze n’iyubahirizwa ry’ibendera ry’igihugu, ivuga ku gusuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.

 

Uwabikoze iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000.000 Frw ariko atarenze 2.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button