AmakuruUburezi

Musanze: Diregiteri wataye diplômes z’abanyeshuri yasabiwe guhanwa

Bamwe mu bize ku Rwunge rw’Amashuri (GS), rwa Shingiro mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, basaba inzego bireba ko bafashwa bakarenganurwa bakabona diplômes zabo zaburiye ku ishuri bikaba bikomeje kubagiraho ingaruka kuko bibabuza amahirwe ku kazi no kubura uko buzuza ibyangombwa ngo bakomeze amashuri.

 

Abavuga ibi ni abize bagasoza amasomo yabo mu mwaka w’amashuri 2022/2023 n’abarangije mu 2023/2024, diplômes zabo zikoherezwa ku Ishuri bigagaho ariko ubu bakaba bajya kuzifata bakazibura ubuyobozi bukababwira ko zabuze ndetse ntibubahe n’igihe bazabonera izindi.

 

Ikibazo cy’ibura ryazo cyatangiye kumenyekana muri Gashyantare uyu mwaka ubwo hari bamwe bagiye kuzifata ku ishuri bakazibura ndetse bamwe muri bo bagahamya ko byatangiye kubagiraho ingaruka mu gushaka akazi mu nzego z’umutekano kuko ibyangombwa byabo biba bituzuye.

 

Hari n’abafite impungenge mu kuzuza ibyangombwa bibafasha gukomeza amasomo yabo haba mu Rwanda no mu mahanga bagasaba ko ubuyobozi bw’iri Shuri bubiryozwa ndetse zikaboneka ntibakomeze gutakaza amahirwe

 

Umwe muri bo, yagize ati “Njye nabonye itangazo ridukangurira kujya mu Ngabo ntangira gushaka ibyangombwa bisabwa ngiye gusaba diplôme bambwira ko zabuze. Nabyirutseho birangira igihe cyatanzwe kirangiye mbura ayo mahirwe. Leta nidufashe diregiteri abibazwe kuko batubujije amahirwe menshi y’akazi.”

 

Undi yagize ati “Mukuru wanjye uri hanze yanyoherereje link ya buruse kaminuza yizeho yatanze ariko nabuze diplôme ngo ngerageze ayo mahirwe. Ubuyobozi bw’ishuri bukwiye kuba bubibazwa kuko nta cyerekana ko twize, nta gisubizo baduha gihamye bahora batubwira ko zabuze gusa.

 

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Shingiro, (GS Shingiro), Bazimaziki Diogène, avuga ko bamenye ko diplômes n’abanyeshuri 38 zabuze mu kwezi Gashyantare ariko ko bakomeje gushaka uburyo babasabira izindi, ubu bakaba bahanze amaso akarere ka Musanze nk’uko babisabwe na NESA kugira ngo bakorerwe izindi.

 

Yagize ati “Namenye ko zabuze ubwo hari umwana waje kuyishaka nzirebye ndazibura, maze kumenya ko zabuze naratatse ku murenge bankorera raporo nyijyana kuri RIB nyimenyesha ko zatakaye ariko sinanzi umubare w’izatakaye kuko n’urupapuro abazihawe basinyagaho rwari rurimo, nandikira NESA mbiyibwira.”

 

“Nyuma y’aho nkomeza gushakisha ngo menye umubare w’abazibonye n’abatarazibonye kugira ngo hatagira uwo dusabira kabiri cyangwa uwo twibagirwa. Ubwo nakoze raporo ya kabiri nyohereza muri NESA, imbaza impamvu ntanze raporo ebyiri zitandukanye inambwira ko mbwira akarere akaba ari ko gatanga raporo.”

 

Yakomeje agira ati”Ubwo nagiye ku karere nako kavugana na NESA basaba ko bakora raporo nziza basabira abana diplômes. Akarere karaza ku ishuri uyu munsi nibamara gukora iyo raporo babyohereze muri NESA ubundi NESA ikorere abo bana diplômes.”

 

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Théobald, yemeje ko iki kibazo bakimenye kandi bari kugikurikirana kuko Umuyobozi w’Ishuri yatumijweho ngo atange ibisobanuro.

 

Yagize ati “Twe turi gukurikirana kugira ngo tuzatange raporo tuzi uko byagenze, ubu turi kubikurirana mu nyandiko kuko twaramutumije. Icyo dutegereje ni uko aduha ibisobanuro byanditse kugira ngo tumenye uko byagenze.”

 

Ubwo twataraga iyi nkuru, hari amakuru yavugwaga na bamwe mu bazi neza imikorere y’iri Shuri, bavugaga ko izi diplômes zishobora kuba zarabuze biturutse ku gahimano kari hagati y’umuyobozi w’Ishuri n’ushinzwe umutungo gaturuka ku mafaranga.

 

Bavugaga ko iyo umwana yazaga gutwara diplôme ye bagasanga arimo ideni yaryishyuraga ariko uwo yishyuye muri abo akayishyirira ku mufuka ntashyikirizwe ikigo ariho havutse akavuyo ko kuba izi diplômes zaburirwa irengero kandi aho zabikwaga hatangijwe kuko hagifungwa neza nk’uko byahoze.

 

Mu ntangiriro z’uyu mwaka uyu Muyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Shingiro, Bazimaziki Diogène, yari yahawe igihano cyo guhagarikwa ku kazi by’agateganyo mu gihe cy’amezi abiri byerekana ko aramutse yongeye guhanwa yakwirukanwa burundu nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe no 033/03 ryo ku wa 12/11/2024 rishyiraho Sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze mu ngingo ya 67.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button