AmakuruUmutekano

Rutsiro: Ikirombe cyahitanye umuntu umwe muri bane cyagwiriye

Abantu bane bo mu Karere ka Rutsiro bagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe cyo mu Murenge wa Manihira, Akagari ka Muyira ho mu Mudugudu wa Muyira, umwe ahasiga ubuzima undi arakomereka babiri bavamo.

Amakuru y’iyi mpanuka yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 5 Gicurasi 2025 ubwo abo bacukuraga mu isambu y’umuturage mu buryo butemewe n’amategeko kikaza kubagwira umwe akahasiga ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Manihira, Nzaramba Kayigamba Felix, yavuze ko ubu bucukuzi bwarimo abantu bane, babiri ntibabashe kumenyekana, umwe agakomereka undi agapfa.

Ati “Bakoraga ubu bucukuzi butemewe ndetse butari no mu mbago z’ahakorerwa ubucukuzi bwemewe. Abo cyagwiriye ni bane, barimo Nsanzimpfura François w’imyaka 42 waje gupfa, naho Nshimiyimana Patrice w’imyaka 25 avanwamo yagize ikibazo ku kaboko, mu gihe abandi babiri bavuyemo ari bazima ntibamenyekane imyirondoro.”

Nshimiyimana Patrice wakomeretse yagiye kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Rutsiro. Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button