
Umusaza w’imyaka 76 witwa Hitimana Aloys wo mu Karere ka Rutsiro mu mirenge wa Murunda mu Kagari ka Mburamazi, mu Mudugudu wa Rukingu, yakubiswe n’inkuba arapfa.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 7 Nyakanga rishyira kuri uyu wa kabiri aho uwo Musaza yari yugamye imvura inkuba ikamukubita abaturage bagerageza kumutabara ariko birangira apfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda, Mukamana Jeanette, yahamije iby’aya makuru avuga ko hagikomeje iperereza, asaba abaturage kugira imirindankuba ku nzu zabo.
Ati “Nibyo koko Hitimana wari ufite imyaka 76 yapfuye nyuma gukubitwa n’inkuba mu Kagari ka Mburamazi. Bikimara kuba abaturage bagerageje gutabara ariko ntibyagira icyo bitanga. Iperereza riracyakomeje.”
MINEMA isaba abaturage gukaza ingamba zo kwirinda inkuba zirimo kwirinda kugama munsi y’ibiti, kugira imirindankuba, kwirinda kujya mu bidendezi by’amazi igihe imvura iri kugwa, kwirinda gukoresha telefoni n’ibindi bikoresho by’amashanyara,I mu gihe cy’imvura n’ibindi.