
Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa mu Rwanda, (Rwanda FDA), cyahagaritse itumizwa, icuruzwa no gukwirakwiza ku isoko ry’u Rwanda imiti yitwa ReLIEF kuko mu bugenzuzi cyakoze cyasanze itujuje ubuziranenge.
Itangazo Rwanda FDA yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatanu tariki 11 Kamena 2025, rigaragaza ko binyuze mu igenzura rihoraho ry’ubuziranenge bw’imiti iri ku isoko, yasanze imiti ya RELIEF y’ibinini itujuje ubuziranenge.
Rigira riti “Rwanda FDA iramenyesha abantu bose ko ihagaritse itumizwa, ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’imiti yose y’ibinini yitwa RELIEF, kugeza igihe hazafatirwa ikindi cyemezo.”
Muri RELIEF harimo Diclofenac Sodium, Paracetamol, Chlorpheniramine Maleate na Magnesium Trisilicate’.
Rwanda FDA yasabye abinjiza imiti mu gihugu, abayiranguza na farumasi guhagarika kuyikwirakwiza no guha abarwayi iyo miti y’ibinini yitwa RELIEF.
R Wanda FDA ihamya ko gukwirakwiza cyangwa gutanga imiti itemewe binyuranyije n’amategeko kandi bihanwa n’amategeko.