
Kuva ku wa 13 kugeza ku wa 16 Gicurasi 2025, abahanga mu by’ubuhinzi bateraniye i Kigali bigira hamwe uko bahuza ubumenyi mu buhinzi butangiza ubutaka no kurandura inzara mu barenga miliyari ebyiri bibasiwe nayo ku Isi.
Muri iyi nama yitabiriwe n’abagera kuri 70 bo mu Ihuriro ry’Imiryango ya Gikirisitu itari iya Leta ikora .u by’ubuhinzi, baturuka mu bihugu 10 byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, bafite intego yo kwigisha abahinzi uko bakora ubuhinzi butangiza ubutaka kandi bugatanga umusaruro ndetse no kurandura inzara ku Isi.
Umuyobozi Mukuru wa gahunda muri Canadian Food-grains Bank, Ihuriro ry’Imiryango Itari iya Leta ikora mu by’ubuhinzi, Mathew Van Geest, yashimye intambwe u Rwanda rugezeho mu rugamba rwo kwihaza mu biribwa no guteza imbere ubuhinzi butangiza ubutaka n’ikirere avuga ko gusangizanya ubumenyi n’ubunararibonye ku bitabiriye iyi nama bizatanga umusaruro.
Yagize ati “Guhurira hamwe biduha umwanya wo guhuza ibitekerezo no gukomeza gushakira hamwe ibisubizo mu kwihaza mu biribwa. Twakoranye n’u Rwanda cyane kandi bari mu nzira nziza zo gukora ubuhinzi butanga ibisubizo mu kwihaza mu biribwa kandi iryo ni ihame kuri twe. Tuzakomeza gusangizanya ubu bunararibonye kuko hari aho usanga bamwe barateye imbere abandi bakiri inyuma.”
Bamwe mu bitabiriye iyi nama nabo bemeza ko ubumenyi n’ubunararibonye bafite bubafasha kubuhuza bagahangana n’ibibazo bicyugarije ubuhinzi.
Umuhuzabikorwa w’ubuhinzi bubungabunga ubutaka mu Kigo Peace and Development Network, Nyiramugisha Josiane, avuga ko ubuhinzi bubungabunga ubutaka butanga umusaruro mwinshi ugereranyije n’ubusanzwe agasaba abahinzi guhindura imyumvire bakiteza imbere
Ati “Ntabwo duhinga dutabira ubutaka ahubwo turabuharura, tugacukura aho tugiye gutera igihingwa, tugasasira kugira ngo ubutaka buhehere no guca imirongo yo guhingamo. Bigabanya imbaraga abahinzi bakoresha, bikagabanya abakozi wakoreshaga, burwanya isuri ndetse n’umusaruro ukiyongera.”
“Abahinzi bagomba guhindura imyumvire kugira ngo bakoreshe ubuhinzi bubungabunga ubutaka kuko butavuna kandi bugatanga umusaruro mwinshi no kurwanya isuri.”
Umukozi muri TearFund, Anja Oussoren, we yagize ati”Iyi nama igamije kurandura inzara. Ijambo ry’Imana ritubwira kugaburira abashonje, ubukirisitu rero si ubwo gusenga no kuririmba gusa tugomba gushyira mu bikorwa urukundo rw’Imana, gukunda abantu no gukunda ibidukikije ariko turandura inzara cyane cyane mu bana bafite imirire mibi.”
Agende ku makimbirane agenda agaragara mu Isi agira uruhare rukomeye mu gushora abatuye Isi mu nzara kuko kugeza ubu abarenga miliyari ebyiri batihagije mu biribwa, Anja, yasabye abakirisitu gushyira hamwe bagaharanira kubaka amahoro.
Ati “Aho niho tugomba kugaragarira. Amahoro ni inkingi mwamba yo kurandura inzara, iyo nta mahoro biragoye kurandura inzara, iyo nta mahoro tubona abagore n’abana, abasaza bahazaharira kubera inzara. Imana idusaba kuba abubatsi b’amahoro, dukeneye gukundana, gushyira hamwe mu kurandura inzara.”
Muri Nzeri uyu 2022, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, WFP, ryaburiye isi ko abantu bagera kuri miliyoni 345 bazibasirwa n’inzara, naho kuri ubu ku Isi habarurwa abantu barenga miliyari ebyiri na miliyoni 300 batihagije mu biribwa.