
Ikipe ya Paris Saint Germain yatsinze Arsenal FC ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura iyisezerera muri ½ cya UEFA Champions League ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mukino yombi.
Mu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025 i Parc de Princes i Paris mu Bufaransa, Ikipe ya Paris Saint Germain yihagazeho iwayo ibasha gutsinda Arsenal FC itari iyoroheye Ibitego 2-1 bisanga 1-1 bari banganyirije mu Bwongereza.
Arsenal niyo yatangiranye imbaraga ariko ku munota wa 27, PSG yateye ‘coup franc’ nziza Rice awukuramo n’umutwe usanga Fabián Ruiz awushyira ku gatuza, atera ishoti rikomeye atsinda igitego cya mbere ari nako Igice cya mbere cyarangiye.
Ku munota wa 67, Achraf Hakim yateye ishoti, Myles Lewis-Skelly awukoraho n’akaboko, umusifuzi atanga penaliti nyuma yo kwifashisha VAR, ihita iterwa na Vitihna ariko umunyezamu David Raya umupira awukuramo awushyira muri koruneri.
Ku munota wa 72, Hakim yatsinze igitego cya kabiri, ku mupira yahawe na Ousmane Dembélé wari ukinjira mu kibuga.
Hashize iminota ine, William Saliba yateye umupira muremure, Leandro Trossard awurwanira na Marquinhos awutanga kwa Bukayo Saka atsinda igitego cy’impozamarira cya Arsenal ndetse umupira urangira utyo nta kindi gitego kibonetse.
Paris Saint Germain yasanze Inter de Milan ku mukino wa nyuma, yahageze isezereye FC Barcelone aho umukino wa nyuma uteganyijwe tariki ya 31 Gicurasi 2025, kuri Allianz Arena mu Budage.