
Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda (UPDF) akaba n’umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bikorwa bya gisirikare byihariye, Gen Muhoozi Kainerugaba, yategetse ko abasirikare bo mu ishami ry’ubwubatsi (engineering brigade), bakekwaho ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo wa gisirikare bafungwa.
Mu bo yategetse ko bafungwa barimo Brig Gen Cyrus Besigye Bekunda wayoboraga ishami ry’ubwubatsi ndetse n’abandi bari ku rwego rwa Ofisiye, bashijwa ruswa no kunyereza umutungo wa UPDF.
Abinyujije kuri X, Gen. Muhoozi, yavuze ko we yategetse ifungwa rya Brig. Gen. Besigye ndetse n’abandi ba Ofisiye kubera bakoreshejwe nabi amafaranga y’igisirikare kandi yabikoze kugira ngo bibere abandi isomo.
Ati “Bangije kandi basuzuguza ihame ry’agaciro twahoranye nka UPDF, ariryo ko dushobora kwigira, dushobora no gukora neza. Bakiriye amafaranga bayakoresha nabi. Reka guhanwa kwabo bibere isomo abandi.”
Muri iri shami ry’ubwubatsi, hamaze igihe havugwamo ikoreshwa nabi ry’umutungo ndetse no gutanga amasoko mu buryo butanyuze mu mucyo.
Kuva Gen. Muhoozi yatangira inshingano zo kuyobora Ingabo za Uganda, UPDF, muri 2023, yavuze ko ashoje intambara kuri ruswa yamunze icyo gisirikare kuko kugira ngo umusirikare ahabwe ibikoresho byiza, imyenda myiza, amasomo meza, n’ubuzima bwiza byose byagerwaho ari uko ruswa no gukoresha umutungo nabi birwanyijwe.