
Ikipe y’Umupira w’amaguru y’Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi yatsinze iy’Umurenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze igitego 1-0 cyatsinzwe na Ngoga Patrick Depite mu mukino ubanza wabereye ku Kibuga cya Rubengera mu Karere ka Karongi.
Ni ubanza wahuje Ikipe ya Bwishyura yasohokeye Intara y’Uburengerazuba n’iya Kimonyi yasohokeye Intara y’Amajyarugu wanaye kuri iki cyumweru tariki 11 Gicurasi 2025, watangiye ku isaha ya saa cyenda n’iminota 30 kubera ko bamanje kureba neza imyirondoro n’ibyangombwa by’abakinnyi.
Umukino watangiranye imbaraga zijya kungana ku mpande zombi ariko Ikipe ya Bwishyura ikagera mu Kibuga cy’iya Kimonyi inshuro nyinshi n’ubwo igice cya mbere cyarangiye nta kipe igize ibyo ikora bihambaye zikajya kuruhuka ari ubusa ku busa.
Igice cya kabiri cyatangiye impande zombi zisatirana imbere y’imbaga y’abafana batari bake bari bitabiriye uyu mukino kuva ku bato n’abakuze ndetse n’Ubayobozi w’Intara y’Uburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco na mugenzi we Mugabowagahunde Maurice w’Amajyaruguru yari ahari n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.
Ikipe y’Umurenge wa Bwishyura yageze ku rwego rwo gusohokera Intara y’Uburengerazuba itsinze iy’Umurenge wa Boneza yo muri Rutsiro ibitego 2-0, naho iya Kimonyi yatsinze iya Base yo muri Rulindo iyisezereye kuri Penalties.
Ikipe ya Bwishyura yari yakinishije abakinnyi babanzamo barimo Musoni Theophile, Safari Christophe, Niyomugabo, Ayishakiye Olivier, Ngoga Patrick Depite, Muramira Cedric, Manishimwe J. de Dieu, Nsengimana Eric, Mugisha Gad na Mukiza Omar
Ku ntebe y’abasimbura hari Niyonkuru Emmanuel, Mugabe Christophe, Nshimiyimana Sulaiman, Ntangwa Thierry, Muvandimwe Vincent, Ndungutse Merçi batozwa na Kwitonda Willy.
Ku ruhande rw’Imipe y’Umurenge wa Kimonyi yo yari yabanjemo, Ishimwe Fablice, Mayira Freddy, Manzi Michel, Uwamungu Moussa, Nduwayo Albert, Ntaganda Elias, Byiringiro Eric Ngabonziza Eric, Habagusenga Emmanuel, Imurora Japhet, Iringire Alain Gaby.
Abasimbura bari, Ntaganzwa Patrick, Ukizemwano Bienvenue, Ndatimana Modeste, Mugabe Gerard, Ngabo Tuyishime Olivier batozwaga na Usanase Français Flamin.
Undi mukino wahuje Ikipe y’abakobwa b’Umurenge wa Murunda yo mu Karere ka Rutsiro ihagarariye Intara y’Uburengerazuba itsinda Ibitego 3-0 iy’Umurenge wa Cyuve ihagarariye Intara y’Amajyarugu.
Mu butumwa butangwa n’abayobozi batandukanye muri iyi mikino y’Umurenge Kagame Cup igamije kwimika imiyoborere myiza, burimo ubwo kwitabira gahunda za leta zirimo kurwanya amakimbirane mu ngo, kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza na EjoHeza, kwirinda ibiza, kwita ku mutekano n’izindi.