AmakuruImikino

Umurenge Kagame Cup: Ikipe y’Umurenge wa Kimonyi yasezereye iya Bwishyura

Ikipe y’Umupira w’amaguru y’Umurenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze ihagarariye Intara y’Amajyarugu yasezereye iya Bwishyura yari ihagarariye Intara y’Uburengerazuba iyitsinze ku kinyuranyo cy’ibitego 3-2.

Mu mukino wo kwishyura wahuje Ikipe y’Umurenge wa Kimonyi n’iya Bwishyura wabereye kuri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze kuri uyu wa gatatu tariki 14 Gicurasi 2025, Ikipe ya Kimonyi yatsinze iya Bwishyura ibitego 3-1 iyisezerera ku kinyuranyo cy’ibitego 3-2 kuko mu mukino ubanza Bwishyura yari yatsinze Kimonyi 1-0 ku Kibuga cya Rubengera.

Undi mukino wahuje Ikipe y’abakobwa b’Umurenge wa Murunda yo mu Karere ka Rutsiro ihagarariye Intara y’Uburengerazuba inganya 0-0 n’iy’Umurenge wa Cyuve ihagarariye Intara y’Amajyarugu.

Uyu mukino ntiwumvikanyweho kubera ko Ikipe ya Cyuve yavugaga ko habayemo amakosa yo gukinisga abakinnyi batemerewe ku Ikipe ya Murunda, ariko kugeza ubu Ikipe ya Murunda niyo iyoboye kuko mu mukino ubanza yari yatsinze iya Cyuve Ibitego 3-0.

Mu butumwa butangwa n’abayobozi batandukanye muri iyi mikino y’Umurenge Kagame Cup igamije kwimika imiyoborere myiza, burimo ubwo kwitabira gahunda za leta zirimo kurwanya amakimbirane mu ngo, kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza na EjoHeza, kwirinda ibiza, kwita ku mutekano n’izindi.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button