AmakuruUbutabera

Urubanza rwa Umuhoza Ingabire Victoire ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo rwasubitswe

Urubanza rwa Ingabire Umuhoza Victoire uregwa ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda, rwasubitswe rwimurirwa ku wa 15 Nyakanga 2025.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe umwanzuro ko urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ruzakomeza ku itariki 15 Nyakanga 2025, kugira ngo uregwa abone umwanya uhagije wo gutegura kwiregura, hashingiwe ku mbogamizi yagaragarije urukiko.

Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ryo kuri uyu wa kabiri tariki 8 Nyakanga 2025, Ingabire Umuhoza Victoire Umuyobozi w’Ishyaka DALFA-Umurinzi, yitabye urukiko Nyuma y’uko yatawe muri yombi ku wa 19 Kamena 2025 na RIB ku busabe bw’Ubushinjacyaha.

Urukiko Rukuru nirwo rwasabye ko agomba kubazwa ibyo gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi yifashishije abantu acyenda barimo n’umunyamakuru Nsengimana Theoneste, bo bashinjwa kwitabira amahugurwa yo gukuraho ubutegetsi.

Ingabire yemeye ko umunani muri aba bantu, havuyemo umunyamakuru Nsengimana, bahoze ari abayoboke ba DALFA-Umurinzi yashinze ndetse akayibera n’umuyobozi ariko ko iri shyaka atari ryo ryateguye aya mahugurwa, kandi ngo we ubwe ntiyari ayazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button