
AmakuruIyobokamana
Vatican: Hagaragaye umwotsi w’umukara nk’ikimenyetso ko nta Papa wari watorwa
Ku munsi wa mbere w’itora rya Papa wa 267 ugomba gusimbura Papa Francis witabye Imana, kuri Chapel ya Sistine hazamutse umwotsi w’umukar nk’ikimenyetso cy’uko nta Papa wari watorwa.
Uyu mwotsi wagaraye uzamuka mu ma saa tatu z’ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 7 Gicurasi 2025, byerekana ko mu itora ryabaye nta wabashije kugira 2/3 by’amajwi y’abatora byasabaga ko utorwa agira amajwi 89 kuri 133 batora.
Amakuru dukesha Vatican News avuga ko abantu bagera ku 45.000 bari bateraniye ku Kibuga cya St Peter kugira ngo bategereze iri tangazo basenga kugira ngo Imana ibatabare ibahe Papa ukwiye.