AmakuruIyobokamana

Nyabihu: Choral Ijwi ry’Ubuhanuzi yamuritse Album ya mbere mu gitaramo cyanyuze benshi

Choral Ijwi ry’Ubuhanuzi yo mu Itorero Abangilikani muri Paruwasi ya Nyamutera mu Karere ka Nyabihu yamuritse umuzingo w’indirimbo, Album, ikora igitaramo cy’amateka cyanyuze imbaga yari yitabiriye ibyo birori.

 

Iyi Choral, ikorera ivugabutumwa muri Paruwasi ya Nyamutera mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Rugera, yari imaze igihe cy’umwaka n’igice itegura iyo Album y’indirimbo 10 z’amashusho ari nayo ya mbere yayo.

 

Mu birori byo kumurika iyo Album byabereye ku Itorero Angilikani mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki 3 Kanama 2025, ababyitabiriye, banyuzwe n’ubuhanga iyi Choral yabagaragarije ndetse bagerageza kuyishyigikira kugira ngo ikomeze ivugabutumwa yatangiye.

 

Umujyanama akaba n’Umuvugizi wa Choral Ijwi ry’Ubuhanuzi, Rwagasana Evariste, yashimiye abantu bose bababaye hafi mu bufasha bwose babageneye abasezeranya ko nabo bagiye gukora ibishoboka bakarenga urwego bariho.

 

Yagize ati “Tubikuye ku mutima turashimira abatubaye hafi muri uru rugendo ku bwitange, bagiye baduha ibitekerezo, amafaranga ndetse bakanadusengera ndetse n’abitegura gukomeza kudufasha tubahaye ikaze kuko turifuza kurenga urwego turiho uyu munsi.”

 

“Iyo Imana ikugize ukomeye ntabwo aba ari wowe ukomeye haba hakomeye Imana, turahamya ko Uwiteka ariwe uzadukomeza kandi tuje mu ruhando rw’andi makorali kugira ngo dufatanye nayo dukomereze aho bagejeje umurimo kandi tuzabigiraho.”

 

 

Perezida w’abaterankunga ba Choral Ijwi ry’Ubuhanuzi, Semucyo Jean Félix, avuga ko intego yabo ari ugufasha Choral Ijwi ry’Ubuhanuzi ikagera ku ruhando rw’amakorali akomeye kandi bazakomeza gufatanya n’abandi bifuza ko iyo korali itera imbere babigizemo uruhare.

 

Ati “Turifuza gufata iyi Choral tukayishyira mu ruhando mpuzamakorali nayo ikaza mu makorali akomeye muri iki Gihugu. Turifuza ko bakomeza kuzamuka kandi hari chorals twagiye tugirana ubushuti kandi turifuza no kwegera Jehovayire tukagirana umubano kuko baririmba mu buryo bwacu ku buryo twabigiraho byinshi. Ndasaba abantu bose ko baza tugatera inkunga iyi Choral kugira ngo no mu cyaro bajye babona ibitaramo bikomeye ubundi dukuze umurimo w’ivugabutumwa.”

 

Acidikoni w’Ubucidikoni bwa Nyamutera mu Itorero Angilikani mu Rwanda, Pasitoro Kwibwayo Charles, yashimye Choral Ijwi ry’Ubuhanuzi ku musanzu itanga mu ivugabutumwa abasaba gukomeza kugeza inkuru nziza mu bantu babinyujije mu bihangano byabo kandi ko bazakomeza kubaba hafi.

 

Ati “Iyo urebye ahantu nk’aha Nyamutera hari abantu bashobora gutekereza ko hataba ibikorwa bya Choral isohora indirimbo z’amajwi n’amashusho. Izi ndirimbo zizajya zigisha abantu ijambo ry’Imana kandi zizadufasha mu ivugabutumwa.”

 

“Ndabasaba ko bakomeza guhanga ibihangano by’umwuka kuko ijambo ry’Imana ni rigari kuva ku Intangiriro kugera ku Byahishuwe kandi ubuhanuzi burimo nibwo bubafasha guhanga za ndirimbo kugira ngo zigere ku mutima ya benshi ndabakangurira kudahagarara bagakomeza gusohora indirimbo nyinshi.”

 

Choral Ijwi ry’Ubuhanuzi, ikorera ivugabutumwa muri Paruwasi ya Nyamutera, yavutse mu 2000 igenda ikura batozwa gukunda Imana no kuyikorera, igizwe n’abaririmbyi 74 b’ingeri zose kuva ku bana kugeza ku bakuru.

 

Urugendo rwo gukora indirimbo z’amashusho yaratangiye mu mwaka wa 2018 ariko kubera ibihe bya Covid-19 bigenda bibakoma mu nkokora ariko mu 2024 bongera gusubukura urwo rugendo arirwo bamazemo amezi 18.

 

Umuzingo wamuritswe, ugizwe n’indirimbo 10 z’amashusho zigaruma ku mashimwe y’Imana kubera ibyiza yabakoreye nabo bagomba gushima, ukaba uruho indirimbo zikunzwe nka Dufite amashimwe, Afande, Israel, Turaryama twiziguye n’izindi ziboneka no kuri YouTube channel ya “IJWI RY’UBUHANUZI CHOIR EAR NYAMUTERA”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button