
Ikigo Gitsura Ubuziranenge, RSB, gifatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kwita ku mikurire no kurengera umwana, NCDA, bashishikariza abafite aho bahurira n’uruhererekane rw’imboga n’imbuto kwita ku buziranenge bwazo kugira ngo bitange umusaruro ukwiye ndetse birinde n’ibihombo.
Bavuga ko ubuziranenge bw’imboga n’imbuto buba bugomba kwitabwaho kuva mu murima aho zihinzwe n’uburyo zitaweho, uburyo zisarurwamo n’uko zitwarwa zijyanwa ku masoko kugeza igihe ziteguriwe zigiye kuribwa kugira ngo bitange umusaruro ukwiye ndetse birinde n’ibihombo.
Bemeza kandi ko imboga n’imbuto zishibora kwangirimira mu murima bitewe n’ikoreshwa nabi ry’ifumbire n’imiti, mu gihe cy’isarurwa no kuzigeza ku masoko mu gihe zaba zafashwe nabi zigahura n’ibishobora kuzihumanya cyangwa zikangirika zikabora no mu gihe cyo kuzitunganya kugeza ku meza igihe cyose byaba bidakozwe neza.
Ibyo byose bigira ingaruka zirimo umusaruro wangirika ugapfa ubusa ndetse n’ugezwa ku masoko ukangirikirayo bigahombya abakora mu ruhererekane rwabyo, cyangwa ugacuruzwa hirengagijwe ingaruka ushobora kugira ku buzima bw’abantu.
Umuyobozi w’Isoko ry’imbuto n’imboga mu Mujyi wa Gisenyi, Rwabutogo Jeanne, asanga abanyarwanda baratangiye kumenya neza agaciro ko kurya imbuto n’imboga kandi ko byatumye nabo bazibona zimeze neza bitandukanye na mbere.
Yagize ati “Kuba dutangiye kumenya agaciro ko kurya imbuto mu myaka ya vuba bishoboka kuba ariyo mpamvu tugifite icyuho cyo kutagira umusaruro uhagije w’imboga, ariko na cyane imbuto dore ko kera abantu baryaga imbuto ari uko barwaye. Byatumaga tuzibona bigoranye ndetse zimwe zangiritse ariko ubu byarakosotse iyo zimeze nabi ntabwo zigurwa, bituma bazibungabunga.”
Imbuto zikunze gucuruzwa mu isoko rya Rubavu ziganjemo pome, imyembe, amaronji n’izindi ukunzw gusanga inyinshi zituruka mu bihugu nka Afurika yepfo, kenya, Uganda ndetse na Tanzania n’ubwo abacuruzi benshi n’abaguzi bizera ubuziranenge bw’izo mu Rwanda kurusha izindi.
Karigirwa Rehema, we asanzwe agemura imbuto n’imboga muri Serena Hotel Rubavu aho yimukiye kuva 2017, avuga ko mu masezerano afitanye na hotel ni uko agomba kugemura ibintu bitoshye (frais) byaba broccoli, amashu, imbuto n’ibindi birinda ko hari ibishobora kwangirika bigatakaza ubuziranenge.
Ati “Ntabwo dushobora na rimwe kugemura imbuto cyangwa se imboga byaraye! Ahubwo iyo bibaye ngombwa tubabwiza ukuri ko ibiribwa bakeneye bitaraboneka mu rwego rwo kurengera ubuziranenge, tukiyemeza kugemura ibintu bishyashya byujuje ubuzirange.”
“Ubuziranenge bw’imbuto n’imboga ni ingenzi. Kubwubahiriza byongerera agaciro ibicuruzwa. Ngemurira hoteli z’inyenyeri 4 kugeza kuri 5, imbuto n’imboga kandi badusaba ko tubaha ibyujuje ubuziranenge.”
Umukozi muri RSB muri gahunda ya Zamukana Ubuziranenge, Hakizimana Naivasha Bella, avuga ko amabwiriza ateganya uburyo ibihingwa bigomba gufatwa nko mu kuhira, gutera ifumbire, mu gutera imiti yica ibikoko, kugemurwa no gutunganywa.
Ati “Twebwe nk’abakozi bashinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ubuziranenge twibanda ahanini mu kureba niba ibyakozwe muri urwo ruhererekane byubahirijwe kuva mu murima kugeza ku muguzi wa nyuma”.
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Nathan Kabanguka, avuga ko imboga zitunga umubiri ariko zliyo zibitswe nabi zishobora kwangirika bigatera umubiri indwara.
Ati, “Biturutse ku kamaro k’imboga n’imbuto bifitiye abantu kandi bitabikika igihe kirekire, byandura vuba ku buryo byangiritse bishobora guteza indwara, aho kugira ngo birinde umutekano w’umubiri bikaba byawangiza.”
Leon Munyeshuri, Umukozi wa Serena Hotel Rubavu avuga ko imboga n’imbuto byiza biboneka kuko bafite ababicuruza bizeye kandi basanzwe bakorana muri Rubavu.
Muri rusange, abacuruza imboga n’imbuto bemeza ko iyo ubuhahirane n’ibihugu by’amahanga ndetse n’iby’ibituranyi buhagaze neza ibicuruzwa bibageraho nk’uko bikwiye.
Bifuza kandi ko bishobotse ubuhinzi bwo mu gihugu imbere bwatera imbere kuko batizeye 100% ubuziranenge bw’imbuto n’imboga bituruka hanze.