AmakuruUbuzima

Bugesera: Ibishanga n’ibiyaga mu biteza umurindi indwara ziterwa n’umwanda

Mu gihe leta y’U Rwanda ikomeje gahunda yo kurwanya indwara ziterwa n’umwanda, ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bugaragaza ko mu mezi ane ashize, abaturage basaga ibihumbi 17 barwaye indwara ziterwa n’umwanda.

Kimwe mu bigaragazwa nk’impamvu nyamukuru yateje izi ndwara muri aka karere, ngo ni uko higanje ibishanga n’ibiyaga byinshi, ngo ibyo bikagira uruhare rukomeye mu guteza izi ndwara.

Ibi ni ibyagaragajwe, ubwo hatangizwaga umushinga ugamije kwigisha abanyeshuri mu buryo mbarankuru uko bakwirinda indwara ya Bilharziose n’izindi zititaweho ziterwa n’umwanda.

Umuyobozi ushinzwe agashami ko kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye muri RBC, Nshimiyimana Ladislas, yavuze ko kwigisha abakiri bato uko bakwirinda indwara zititaweho ziganjemo izitandura, ari ingenzi kuko binatuma bafasha ababyeyi babo kumva neza uko barwanya izi ndwara. Yatanze urugero kuri Bilharziose.

Ati “ Bugesera na Ruhango ni uturere twihariye twahisemo kongeramo imbaraga nyinshi kuko hagaragara izi ndwara cyane cyane Bilharziose, turi kongera imbaraga nyinshi mu nyigisho ku isuku n’isukura, kwigisha no kuvura. Twongereye ubumenyi abantu bavura kwa muganga kugira ngo umuntu niba agiye kwivuza babashe kubona iyi ndwara ivurwe hakiri kare.”

Umukozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe iterambere ry’ubuzima no gukumira indwara, Theodore Bagaragaza, yavuze ko bishimiye kugira abafatanyabikorwa mu kurwanya indwara zititaweho by’umwihariko Bilharziose, yavuze ko aka Karere gafite ibishanga n’ibiyaga byinshi bituma indwara zituruka ku mwanda no kunywa amazi mabi zihaboneka ku bwinshi.

Ati “ Imibare itugaragariza ko indwara zifitanye isano n’umwanda ndetse n’ikoreshwa ry’amazi yanduye ziri hejuru, nko mu mezi ane ashize kuva mu kwezi kwa karindwi kugeza mu kwezi kwa cumi. Mu mibare twakusanyije twabonye ko indwara zifitanye isano n’umwanda, twakiriye abarwayi 17.126, aba barwayi muri bo 331 bajyanywe mu bitaro, ibyo rero ni ibigaragaza ko mu Karere kacu ubwandu ku ndwara ziterwa n’umwanda ziri hejuru.”

Bilharziose ni indwara iterwa n’inzoka yitwa Bilarizi, yibasira cyane abantu bavoma mu biyaga, abana bidumbaguza mu mazi mabi, abarobyi ndetse n’abahinzi. Kuri ubu ikaba yatangiye kurwanywa binyuze mu bana bato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button