Imyidagaduro

“Mugore wanjye nkunda uri ibyishimo by’umutima wanjye” amagambo ya Emmy Pro wasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Solange

Akanyamuneza ni kose kuri Emmy Pro utunganya amajwi y’indirimbo za Kiliziya Gatolika nyuma yo gusezerana n’umukunzi we Solange imbere y’Imana mu mpera z’icyumweru gishize.

Nyuma y’uko ku wa 29 Gicurasi aseranye imbere y’amategeko agateguza ibindi birori gukurikira vuba. Ku wa Gatandatu tariki 14 Kamena yahamirije urwo akunda umukunzi we imbere y’Imana bahana Isakaramentu ry’ugushyingirwa.

Ni ibirori byabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa, nyuma bajya gusezerana imbere y’Imana muri Paruwasi Gatolika ya Gikondo Pallotin.

Mu kiganiro Kihariye bagiranye na URUMURI, Emmy Pro na Madam bavuze ko bashima Imana yababaye hafi ndetse n’inshuti zitahwemye kubakomeza mu rugendo rw’urukundo.

Emmy Pro ati” iyi tariki 14 Kamena ntabwo yasibangana mu mutima wanjye kuko navuze yego imbere y’Imana n’abantu Kandi nyivuga nyibwira umugore wanjye w’igikundiro. Ubu nabaye umugabo, umugabo ufite inshingano ku mugore we ndetse umugabo nanjye ubwanjye nahoze nifuza kuzaba we.

“Iyo ntegereje amafoto y’ubukwe bwacu, nkibuka n’ibihe bitoroshye nanyuranyemo na Madam wanjye, mpita nemera ko urukundo rwa nyarwo rukibaho. Urukundo rwubakira ku isengesho, ukwihangana, kubabarira ndetse n’ibindi byinshi.”

Emmy Pro yavuze ko ubu yuzuye kuba yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we

Uyu munyamuziki yagaragaje ko urwo akunda umugore we rutagira ingano Kandi rudateze gushira.

Ati” Mugore wanjye nkunda, uri ibyishimo by’umutima wanjye, ukaba umugisha ukomoka ku Mana kandi uwo mugisha sinkawubure iruhande rwanjye. Mu byiza byose Imana yangabiye uri nimero ya mbere kuko ntagufite ubuzima ntacyo bwaba bumaze. Kuba ngufite iruhande rwanjye ndumva ntuje kandi nduzuye.”

Mu nseko nziza itahwemye kugaragara ku maso ya Solange Uwineza, nawe yagize ati” Mugabo wanjye uri icyuzuzo cyanjye, uri igice cy’ubuzima naburaga kugira ngo nuzure. Imana yakundemeye yarakoze kuko niwowe mugabo w’inzozi zanjye, nzagukunda urwaye, uri muzima, dukennye cyangwa dukize, mubyishimo no mu bibazo kuko nawe uri imfurae pe!”

Solange nawe yagaragaje ko Imana yamuhaye ibirenze ibyo yayisabye

Uyu muryango Kandi washimye inshuti n’abavandimwe by’umwihariko ababyeyi babo ba Batisimu barimo na Charles NIYITEGEKA utarahwemye kubaba hafi kuva bamenyana, ndetse n’abandi bose babatahiye ubukwe.

Yashimye umubyeyi we wo muri Batisimu uburyo atahwemye kubaba hafi

Ubu bukwe bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Rwabigwi Cyprien waririmbye indirimbo yitwa NKUBONE, Chorale St Paul, Groupe des Jeunes Christus Regnat, The Five Bright singers, abagize All stars, n’abandi bose yagiye atunganyiriza amajwi y’indirimbo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button