
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, binyuze mu ishami rishinzwe gutanga amaraso, bashimiye abagiraneza batanga amaraso bagereranya no gutanga ubuzima bashishikariza urubyiruko kugira uruhare rufatika mu kuyatanga kuko akiza ubuzima bwa benshi.
Ni ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Kamena 2025, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso, wizihirijwe mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Gutanga amaraso ni igikorwa gikorwa ku bushake nta kiguzi, ariko kikagirira akamaro abayahabwa biganjemo abafite indwara yo kubura amaraso, inkomere n’abandi baba bayakeneye, bakayahererwa ubuntu mu gihe hagiyeho ikiguzi, isashe y’amaraso isanzwe ishobora kugeza ku madolari ya Amerika 150 yose.
Mu buhamya bw’abatanze amaraso inshuro nyinshi n’abayahaweho, bemeza ko gutanga amaraso ari ugutanga ubuzima mu gihe kutayatanga byo bigayitse.
Bagirishya Eugène w’imyaka 43, we amaze gutanga amaraso inshuro 74 kuko yatangiye kuyatanga kuva mu 1999 akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye.
Yagize ati “Ikibintera ni umutima wo gufasha kubera ko amaraso umuntu atanga hari igihe akiza umuntu umwe cyangwa benshi bitewe n’icyo umuntu aba akeneye. Iyo nyatanze hari umuntu mba nizeye ko mpaye ubuzima. Ntawe ukwiye gutinya gutanga amaraso kubera y’uko nta ngaruka bigira ku buzima.”
Nzamukosha Théodette umaze gutanga amaraso inshuro 46, nawe yagize ati “Njye nakangurira urubyiruko gutanga amaraso kuko mu gihe twe tuzaba tumaze gusaza nibo bazajya batabara imbabare batange amaraso.”
Nyiranshimiyimana Donathilla, we atanga amaraso ariko yigeze no kuyahabwa ubuzima bugeze habi. Mu buhamya bwe, yagize ati”Nigeze ntanga amaraso muri 2018 bigeze aho ndabireka mu 2020 njya kubyara nyuma ndava cyane biba ngombwa ko njyanwa mu bitaro mpabwa amaraso ngarura ubuzima ntekereza ko ari abagiraneza bantabaye.”
“Nibajoje nti ese iyaba abo bantabaye bafata umwanzuro nk’uwo nafashe ubu mba ntabawe n’iki, mba ndi he? Byatumye muri 2022 niyemeza gutanga amaraso ubu ni igikorwa ndatira abandi kuko sinteze kuzabireka kuko ni ugutanga ubuzima.”
Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe gutanga amaraso muri RBC, Dr. Muyombo Thomas, ashimira abatanga amaraso, akavuga ko kugeza ubu mu Rwanda nta kibazo cyo kubura amaraso gihari, akamara impungenge abibwira ko kuyatanga inshuro nyinshi bigira ingaruka ku muntu.
Ati “Abavuga ko gutanga amaraso bigira ingaruka, ni ibihuha kuko mwumvishe abamaze kuyatanga inshuro zirenga 70, ntawe twari twabona uwo byateje ingaruka. Twahawe ibyo dukeneye n’Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso kugira ngo tugere ahashobora hose hari umuntu wifuza kuyatanga.”
Umuyobozi w’Intara y’Amajyarugu, Mugabowagahunde Maurice, avuga ko bazakomeza ubukangurambaga bwo gutanga amaraso, ariko agasaba abaturage guharanira kugira ubuzima bwiza.
Ati “Tugashishikariza abaturage gutanga amaraso kandi no guharanira kugira ubuzima bwiza kuko iyo ufite ubuzima bwiza nibwo utanga amaraso afite ubuziranenge, na none bigabanya n’umubare w’abakenera amaraso bikongera umubare w’abayatanga. Barasabwa kandi kwirinda impanuka, gukora siporo. Tugiye gukomeza ubukangurambaga mu baturage tugashishikariza gutanga amaraso no kumenya akamaro kabyo.”
Kuri ubu Leta y’u Rwanda yifashisha utudege tutagira abapilote mu kugeza ku bitaro n’ibigo nderabuzima amaraso uyakeneye akayahabwa nta kiguzi mu gihe hari bimwe mu bihugu uyakeneye bisaba ko ayagura.
Umuntu wemerewe gutanga amaraso ni ufite kuva ku myaka 18 kugeza kuri 60, bigakorwa inshuro zitarenze enye ku mwaka ku bushake.