
Abasirikare bo mu Ngano z’u Rwanda, RDF, bwagiraga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, bahawe impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu masomo ajyanye n’ubuvuzi n’ubumenyi mu ikoranabuhanga.
Impamyabumenyi zatanzwe kuri uyu munsi, ni 81 zahawe ba Ofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda, mu muhango wabereye mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa mbere tariki 4 Kanama 2025, abasoje ayo masomo basabwa guhangana n’ibibazo Isi ifite cyane cyane bifashishije ikoranabuhanga.
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yibukije abasoje amasomo ko Igihugu n’abaturage babafitiye icyizere abasaba ko ubumenyi bahawe bagomba kubwifashisha mu guhangana n’ibibazo Isi ifite.
Yagize ati “Mu gihe muvuye hano, mufitiwe icyizere n’Igihugu cyose. […] Nk’abasirikare bigishijwe, muzirikane ko mwinjiye mu Isi ihinduka irimo ibibazo bishingiye ku bujura bw’ikoranabuhanga n’imihindagurikire y’ibihe.”
“Uburezi mwahawe nizeye ko bwabateguriye guhangana n’ibibazo biri hanze aha. Ahazaza ni ahanyu, mufite imbaraga n’intego, mukomeze guteza imbere Igihugu.”
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Brig Gen Franco Rutagengwa, yashimye umuhate w’abanyeshuri basoje amasomo yabo.
Ati “Aba bakobwa n’abahungu bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu masomo yabo. Bafite ubumenyi burimo ubusanzwe n’ubwa gisirikare ndetse bashobora guhangana n’ibibazo byugarije sosiyete.
“Twizeye ko muzakora inshingano zanyu mu bushishozi. Ubumenyi mwahawe ni intangiriro yo kubaka igisirikare gihamye, kubahiriza inshingano z’ubuyobozi no kurinda abaturage.”
Lt Dr Eugene Parfait Ruhirwa wize Ubuvuzi no Kubaga na ‘Sous Lieutenant’ Christian Izere wize n’Ubuhanga mu bya Gisirikare n’Ubumenyamuntu bahembwe nk’abanyeshuri bahize abandi mu basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2025.
Kuva mu 2015, Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako ryatangiye gufatanya na Kaminuza y’u Rwanda mu kwigisha amashami arimo Ubuhanga mu bya Gisirikare n’Ubumenyamuntu, Ubuvuzi n’Ubuhanga mu by’Ubukanishi n’Ingufu.
Kuva mu 2020, aya mashami yongeweho andi arimo Imibare, Ubugenge, Ibinyabuzima, Amategeko, Ubuforomo n’Ubuhanga mu by’Ubukanishi.