
Ba Malayika murinzi bashimiwe ubwitange bagira mugufasha abana batarerewe mu muryango.
Ubwo hizihizwa umunsi wa Malayika Murinzi, bashimiwe ko barangwa n’impuhwe, urukundo, bakakira abana batagize amahirwe yo kurererwa mu miryango yabo bwite, bakabitaho nk’abana babo nta gihembo cyangwa inyungu bategereje.
Byagarutswe ho kuri uyu wa gatanu taliki 30 Gicurasi 2025 ubwo hizihizwaga kunshuro ya kabiri umunsi wa hariwe ba Marayika Murinzi ufite insanganyamatsiko igira iti “Fata umwana wese nk’uwawe”.
Malayika Murinzi aba ari umubyeyi wiyemeje gufata umwana wagize ibibazo byo kutarererwa mu muryango we akamurera akamuha uburere nk’ubwo aha abana be yabyaye nta nyungu cyangwa igihembo ategereje ahubwo ari umutima wa kumuntu umurimo.
Ba Marayika Murinzi bose bahuriza ku kuba abana barera ari ababo bityo ko banabarera neza.
Serugendo Jean Baptiste wo mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Shyira yagize ati” Abana bacu twabakiriye ku bushake kandi tubarera neza mu bushobozi dufite nk’ abandi basanze mu miryango, abana bacu turabakunda, batwibonamo nk’ ababyeyi ni abana banejeje kandi babereye uRwanda”.
Naho Umutoni Audille wo mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Gitega, Akagali ka Gacyamo, nawe agira ati” Bidutera ishema kubona turera abana bakamera neza, akenshi baza bafite ibibazo byo mu miryango baturutsemo, tukabakira twabona uburyo batera imbere bikatunezeza “.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta yashimiye ba Marayika Murinzi bita ku bana bose nk’ababo bakabaha urukundo rwa Kibyeyi n’ikizere cyo kubaho kandi atekanye.
Ati” Uyu munsi turizihiza ababyeyi bafite ubwitange n’umutima ukunda, bakakira abana mu miryango yabo, tunishimira uburere bwiza babatoza bigatuma bakura ari abana beza bafite umuco, bafite indangagaciro, bafite urukundo, bafite intego bagomba kugeraho mu ubuzima bwabo kuko baba barezwe neza”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée yashimiye ba Marayika Murinzi bafite abana bakiriye mu miryango n’abandi bagarajeza ubwitange anabizeza ko batari bonyine babashyigikiye.
Ati” Turashimira cyane cyane ba Marayika Murinzi, turashimira abafite abana bakiriye mu miryango yabo bakaba babitaho, ariko turanashimira n’ abagaragaje ubushake bakaba bariyandikishije ku rutonde rwo kuba bategereje kwakira umwana ubikeneye, mwese turabashimira urukundo mukomeje kugaragariza umuryango nyarwanda nta gihembo, nta n’ibyo tuzi twakora byagaragaza ko dushimira igikorwa cy’indashyikirwa bakorera Igihugu cyacu, gusa mujye muhora mwumva ko tubashimira kandi ko ibyo mukora mutari mwenyine, turabashyigikiye”

Bamarayika murinzi 1200, gahunda ya marayika murinzi yatangijwe 1997 itangijwe na Jeanette Kagame
Mu mwaka wa 1997 nibwo Madumu Jeanette Kagame yatangije gahunda ya Marayika Murinzi, ubu baka bageze ku mubare munini ugera ku ibihumbi bine bisaga.

Mukanyandwi Marie Louise