
Bagirishya Eugène ni umugabo w’imyaka 43, umaze imyaka 26 atanga amaraso kuko yatangiye kuyatanga mu 1999 afite imyaka 17 ubu akaba amaze kuyatanga inshuro 74 kandi nta gahunda yo kubihagarika afite.
Uyu mugabo, avuga ko kugira ngo atange amaraso yabitewe no kugira umutima utabara kuko ngo iyo atanze amaraso aba yumva atanze ubuzima kuko amaraso aba akenewe n’imbabare ziba zayatakaje mu buryo butandukanye.
Mu buhamya bwe, yemeza ko nta ngaruka ziba ku muntu ahubwo bituma agira ubuzima bwiza akamara impungenge abibwira ko kuyatanga inshuro nyinshi bishobora kubagiraho ingaruka, agahamya ko ahubwo bituma umuntu yizera neza uko ubuzima bwe buhagaze ndetse agatabara n’indembe.
Yagize ati “Natangiye gutanga amaraso ndi umunyeshuri niga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu 1999, byabindi byo ku ishuri by’abana ugenda ugatanga amaraso nta ntego nari mfite icyo gihe ariko byaje kurangira bibaye umuco.”
“Ikintu numva kinkurura ni wa mutima wo gufasha kubera ko ariya maraso umuntu aba atanze mu ishashi hari igihe akiza umuntu umwe, hari n’igihe akiza abantu bane bitewe n’ibyo bashakamo, bitewe n’icyo umuntu akeneye. Wenda sinajya mu bice byose biba biri muri ariya maraso ariko njye iyo nyatanze mba nzi ko hari abantu nkijije mpaye ubuzima.”
Agendeye ku nshuro amaze gutanga amaraso, uyu mugabo avuga ko nta muntu ukwiye gutinga gutanga amaraso kuko uyatanze nta ngaruka bishobora kumugiraho mu buzima.
Ati “Ubutumwa natanga ni uko ntawe ukwiye kwitinya ngo agire ubwoba kubera ko gutanga amaraso nta kibazo umuntu agira. Nk’ubu kuva igihe natangiriye gutanga amaraso nari mfite imyaka 17 ariko ubu ngubu kugeza n’iyi saha mfite imyaka 43 ntanze inshuro 74 ugiye kubigereranya wakumva ari inshuro nyinshi cyane. Nta kibazo umuntu agira, nta bindi bibazo by’ubuzima, abantu bose babishaka babigiramo ubushake bagatanga amaraso nta kibazo kirimo.”
Bagirishya, avuga ko hari abantu bakwirakwiza ibihuha bagatinyisha abantu gutanga amaraso bashingiye ku makuru y’ibihuha nyamara kuyatanga ntacyo bitwaye.
Ati “Abatinya kuyatanga ni ibihuha baba baragiye bakura hanze ngo gutanga amaraso barakuvoma, ngo mukanya ukikubita hasi, ngo ejo ugasanga udashobora kongera kuyisubiza ariko ntacyo bitwara rwose ntihakagire abagira impungenge.”
Impiguke mu buzima zivuga ko ibyiza byo gutanga amaraso ku buzima bw’uyatanze ari ibi bikurikira:
1. Bigufasha kumenya uko ubuzima bwawe buhageze
Gutanga amaraso byakubera uburyo bwo kumenya imiterere y’ubuzima bwawe kuko mbere y’uko ukora icyo gikorwa, ubanza gusuzumwa, ukemererwa kubikora gusa igihe ufite ubuzima buzira umuze.
Henshi usanga ibikorwa byo gupima utanga amaraso biba ari ubuntu kandi hagafatwa ibizamini byinshi. Mu gihe ugiye gutanga amaraso ugasanganwa ibibazo runaka by’ubuzima, uba ushobora kugira amahirwe yo kubyivuza hakiri kare no kubona inama z’abaganga.
2. Bigabanya ibyago byo kurwara indwara zo mu maraso
Gutanga amaraso bigabanya ibyago byo kurwara indwara zishobora kwibasira amaraso zirimo nka hemochromatosis ishobora guterwa n’uko ‘iron’ (ubutare) yabaye nyinshi mu maraso.
3. bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima
Gutanga amaraso inshuro imwe mu mwaka bigabanya 88% y’ibyago byo kurwara indwara z’umutima, ibi bikaba bituruka ku kugabanyuka k’ubutare mu maraso biterwa no kuyatanga.
4. Bigabanya ibyago bwo kurwara kanseri
Ubushakashatsi bwatangajwe na The Journal of National Cancer bwagaragaje ko abantu batanga amaraso bafite ibyago biri hasi byo kurwara kanseri ugereranyije n’abatayatanga.
5. byakurinda indwara z’umwijima
ubutare bwinshi burenze ubukwiye kuba mu maraso bwaba intandaro y’indwara z’umwijima. Gutanga amaraso rero ni imwe mu mpamvu zagabanya ibyago byo kurwara izo ndwara.